NYIRINZU
Privacy

Politiki y’Ubwirinzi bw’Amakuru

Byavuguruwe bwa nyuma: 2026

1. NYIRINZU.COM ni iki?

NYIRINZU.COM ni urubuga rufasha abantu gushaka inzu zo gukodesha i Kigali. Inzu zigaragara ku rubuga zishyirishwaho n’abazifite cyangwa ababiherewe uburenganzira.

2. Amakuru dukusanya

Iyo inzu ishyizwe ku rubuga, dushobora kwakira amakuru arimo: amazina y’uyitanze, nimero ya telefoni, Akarere, Umurenge, ibisobanuro by’aho iherereye, igiciro, amafoto yayo, ndetse na link ya map.

3. Amakuru agaragara n’atagaragara

Hari amakuru agaragara ku rubuga kugira ngo abafite ubushake bwo gukodesha babashe gusuzuma inzu neza. Ayo makuru ashobora kuba arimo amafoto, Akarere, Umurenge, igiciro, na telefoni igihe inzu igihari.

Amazina yanyirayo akoreshwa gusa n’admin kugira ngo biborohere kumenya listing runaka no kuyikurikirana. Ntabwo aba agamije kugaragara ku rubuga ku bashyitsi/users.

4. Ubwirinzi bw’amakuru ku nzu yafashwe

Iyo inzu imaze gufatwa, amakuru y’ibanga ashobora guhishwa ku bashyitsi. Ayo harimo telefoni, address yuzuye, map link, igiciro cyangwa ibisobanuro birambuye, mu rwego rwo kurinda umutekano n’ubuzima bw’abayikodesheje.

5. Uko dukoresha amakuru

Dukoresha aya makuru kugira ngo urubuga rukore neza, rwerekane listings, rufashe admin gukurikirana listings, kandi rufashe abakoresha kubona inzu byoroshye.

6. Igihe amakuru abikwa

Inzu itabonye uyifata mu gihe cyagenwe ishobora guhishwa ku rubuga. Inzu yafashwe ishobora kuguma igaragara mu buryo butagenewe gutangaza amakuru y’ibanga, nk’ikimenyetso ko yigeze gushyirwa ku rubuga igafatwa.

7. Umutekano w’amakuru

Dukoresha uburyo bugezweho bwo kubika no kurinda amakuru. Ariko nta buryo bwo kuri internet bushobora kwemezwa 100% ko budashobora guhura n’ikibazo na rimwe.

8. Links z’indi mbuga

Hari igihe listing ishobora kuba iriho link ijyana ku yindi serivisi nka Google Maps. NYIRINZU.COM ntibazwa uburyo izo serivisi zo hanze zikoresha cyangwa zibika amakuru.

9. Kutwandikira

Niba ufite ikibazo kijyanye n’ubwirinzi bw’amakuru cyangwa ushaka kuduha igitekerezo twandikire kuri:

nyirinzu.info@gmail.com