NYIRINZU
Amategeko

Amategeko n’Amabwiriza

Byavuguruwe bwa nyuma: 2026

1. Intego y’urubuga

NYIRINZU.COM ni urubuga rugamije gufasha abantu bashaka inzu zo gukodesha n’abafite izo nzu kubonana mu buryo bworoshye.

2. NYIRINZU.COM si nyir’inzu

NYIRINZU.COM si yo nyir’inzu zishyirwa ku rubuga, keretse bibivuzwe ukundi. Inzu iba yashyizweho n’uyifite cyangwa uhagarariye Iyonzu.

3. Ukuri kw’amakuru

Ufite inzu cyangwa uyishyize ku rubuga ni we ubazwa ukuri kw’amakuru yatanzwe, harimo amafoto, aho iherereye, igiciro, uko imeze n’andi makuru yose ajyanye nayo.

NYIRINZU.COM ntibazwa amakuru atari yo cyangwa ayobya yatanzwe n’uwashyize listing ku rubuga.

4. Amasezerano y’ubukode

Amasezerano yose ajyanye no gukodesha, kwishyura cyangwa kuganira ku nzu, aba hagati y’uyikeneye n’uyifite. NYIRINZU.COM ntiba ari hagati y'ayo masezerano.

5. Igihe listing imara

Listing ishobora kumara igihe runaka. Iyo icyo gihe kirangiye kandi inzu itarafatwa, listing ishobora guhishwa ku rubuga kugeza igihe ivuguruwe cyangwa yishyuriwe kongera kugaragara.

6. Inzu yafashwe

Inzu yafashwe ishobora kuguma ku rubuga mu buryo bugufi nk’ikimenyetso ko yigeze kuboneka igafatwa. Amakuru y’ibanga ashobora guhishwa ku mpamvu z’umutekano n’ubwirinzi bw’abayikodesheje.

7. Ibibujijwe

Ntibyemewe gushyira ku rubuga:

- Inzu z’impimbano

- Ibiciro biyobya abantu

- Amafoto atajyanye n’inzu nyayo

- Ibirimo uburiganya cyangwa ibitemewe n’amategeko

8. Guhindura urubuga

NYIRINZU.COM ishobora kuvugurura serivisi, guhindura amategeko cyangwa guhisha listing runaka igihe bibaye ngombwa kugira ngo urubuga rukore neza kandi rubungabunge umutekano.

9. Kutwandikira

Ku bibazo birebana n’aya mategeko, twandikire kuri:

nyirinzu.info@gmail.com